Serivisi yo Guhindura Ikoreshwa ry’Inyubako igenewe ba nyiri ubutaka cyangwa inyubako bifuza guhindura intego y’inyubako zabo. Urugero: uvuye ku nzu ituwemo ukajya ku ikoreshwa mu bucuruzi, ibiro, cyangwa uruganda.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire (RHA) gisuzuma ubusabe kugira ngo harebwe niba uburyo bushya bwo gukoresha inyubako bujyanye n’amategeko agenga imikoreshereze y’ubutaka yaho iyo nyubako iherereye, umutekano, n’amabwiriza y’imyubakire.
Ni bande bemerewe gusaba iyi serivisi?
Abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo by’ubucuruzi bakeneye guhindura uburyo inyubako zabo zikoreshwa
Ni gute wasaba impinduka ku imikoreshereze y’Inyubako
Sura urubuga rwa One Stop Center: onestopcentre.rdb.rw
Ni ibiki ukeneye mbere yo gutangira gusaba?
Dore ibyo ukeneye byose:
Ugomba kugira konti. Uko wafungura konti, kanda hano
Nimero ya telefoni cyangwa imeyili (iyo ubishatse) kugirango wakire kandi ukurikirane amakuru yaho dosiye yawe igeze.
Intambwe zikurikira ndetse nandi makuru
Icyemezo nuko Uruhushya ruzatangwa:
Iyo ubusabe bwanyu bwemejwe, muzakira ubutumwa kuri imeyili mwatanze muri gusaba.
Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:
Hamagara: +250788179100
Twandikire kuri imeyili : onestopcenter@irembo.com
Twandikire krui WhatsApp: 0792222220
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina