Iyi serivisi igufasha guhindura amakuru ajyanye n’ubucuruzi bwawe nko guhindura aderesi, nimero za telefoni, ibijyanye n’abanyiri ubucuruzi cyangwa ibikorwa by’ubwo bucuruzi. Ushobora kuvugurura aya makuru ukoresheje iyi serivisi, kandi gukomeza kugira amakuru y’ukuri bigufasha kugirana imikoranire myiza n’inzego za Leta no kubahiriza amategeko.
Ni bande bemerewe gusaba iyi serivisi?
Ubucuruzi bwose bwanditse mu buryo bwemewe n’amategeko mu Rwanda
Uko wasaba guhindura amakuru y’ubucuruzi
Sura urubuga rwa One Stop Center kuri: onestopcentre.rdb.rw.
Ni ibiki ukeneye mbere yuko utangira gusaba?
Dore ibyo ukeneye byose:
Ugomba kuba ufite konti. Gufungura konti, kanda hano
Nimero ya telefoni igendanwa cyangwa imeyili byemewe kugira ngo ubashe kwakira amakuru mashya no gukurikirana ubusabe bwawe.
Intambwe zikurikira ndetse nandi makuru
Ibikurikira nyuma yo kohereza ubusabe:
Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe neza, usaba ahabwa nimero y’ubusabe (itangizwa na C2…), ishobora gukoreshwa igihe icyo ari cyo cyose mu gukurikirana aho ubusabe bugeze.
Koherezwa kw’icyemezo/uruhushya:
Ubusabe bwawe ni bumara kwemezwa, uzahabwa icyemezo binyuze kuri emeyili watanze igihe wasabaga.
Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:
Hamagara: +250788179100
Twandikire kuri imeyili : onestopcenter@irembo.com
Twandikire krui WhatsApp: 0792222220
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina