Iyi serivisi igenewe abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bifite gahunda yo kubaka, gushyiraho, cyangwa gukoresha inyubako z’agateganyo nka za tente z’ibirori, utubari, cyangwa ibiro by’agateganyo ku masite y’inyubako.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire (RHA) gisuzuma ubusabe kugira ngo harebwe niba izo nyubako zujuje umutekano n’amabwiriza y’imyubakire mu gihugu.
Ni bande bemerewe gusaba uru ruhushya?
Abantu ku giti cyabo bifuza gushyiraho inyubako z’agateganyo ku butaka bwabo
Ibigo cyangwa imiryango ikeneye inyubako z’agateganyo mu bikorwa by’ibirori, imishinga y’ubwubatsi, cyangwa ubucuruzi
Uko wasaba uruhushya rwo kubaka Inyubako z’Agateganyo
Sura urubuga rwa One Stop Center: onestopcentre.rdb.rw
Ni ibiki ukeneye mbere yo gutangira gusaba?
Dore ibyo ukeneye byose:
Ugomba kugira konti. Uko wafungura konti, kanda hano
Nimero ya telefoni cyangwa imeyili (iyo ubishatse) kugirango wakire kandi ukurikirane amakuru yaho dosiye yawe igeze.
Intambwe zikurikira ndetse nandi makuru
Icyemezo nuko Uruhushya ruzatangwa:
Iyo ubusabe bwanyu bwemejwe, muzakira ubutumwa kuri imeyili mwatanze muri gusaba.
Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:
Hamagara: +250788179100
Twandikire kuri imeyili : onestopcenter@irembo.com
Twandikire krui WhatsApp: 0792222220
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina