Urateganya gusenya inyubako kandi ukeneye kumenya uko wakwitwara kugira ngo ubone uruhushya rwa RHA? Menya amakuru ugomba gutanga n’uko watangira gusaba uruhushya kugira ngo umushinga wawe wo gusenya wemezwe.
Uruhushya rwo Gusenya ni iki?
Iyi serivisi igufasha gusaba uruhushya rwo gusenya inyubako yose cyangwa igice cyayo. Abasaba bagomba gutanga amakuru arambuye ku nyubako igomba gusenywa, impamvu z’isenywa, n’ingamba z’ubwirinzi zafashwe. Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (RHA) gisuzuma dosiye kugira ngo harebwe niba isenywa rijyanye n’amategeko ndetse n’amabwiriza agenga umutekano n’ibidukikije mbere yo gutanga uruhushya.
Ninde wemerewe gusaba uruhushya rwo gusenya inyubako?
Umuntu ku giti cye cyangwa ikigo gifite uruhushya rwo kubaka rugifite agaciro.
Nyir’inyubako cyangwa uhagarariye nyirayo wifuza gusenya inyubako
Uburyo bwo gusaba uruhushya rwo gusenya inyubako:
Sura urubuga rwa One Stop Center: onestopcentre.rdb.rw
Ibyo ukeneye mbere yo gutangira gusaba:
Ni ngombwa kumenya ko ushobora kuzuza ubusabe ubwawe cyangwa ugashyiraho injeniyeri/umwubatsi wemewe ngo agukorere dosiye.
Niba uhisemo gukoresha injeniyeri, menya neza ko mwabanje kuganira ku mushinga wawe mbere yo kumushinga gusaba serivisi. Ibi bizafasha kwirinda gutinda no kugira ngo injeniyeri abe yiteguye gukora dosiye neza.
Dore ibyo ukeneye byose:
Ugomba kugira konti. Uko wafungura konti, kanda hano
Nimero ya telefoni cyangwa imeyili (iyo ubishatse) kugirango wakire kandi ukurikirane amakuru yaho dosiye yawe igeze.
Intambwe zikurikira ndetse nandi makuru
Icyemezo nuko Uruhushya ruzatangwa:
Nyuma yuko kwishyura bikunze, uzamehabwa uruhushya kuri imeyili watanze uri kuzuza ubusabe.
Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:
Hamagara: +250788179100
Twandikire kuri imeyili : onestopcenter@irembo.com
Twandikire krui WhatsApp: 0792222220
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina