Uko wasaba Uruhushya rwo Gutura mu nyubako

Breytt Sun, 23 Nóv kl 1:10 PM

Iyi serivisi ni ingenzi cyane mu gutuma imishinga y’ubwubatsi yubahiriza amategeko, amabwiriza y’ubwirinzi, n’amategeko agenga imiturire, bityo igateza imbere iterambere ritekanye kandi riteguwe neza. Itanga uburyo bworoshye bwo gusaba hifashishijwe ikoranabuhanga, kandi ikongera imitangire ya serivisi mu mucyo binyuze mu butumwa buhabwa abasaba muri ako kanya kandi bitanga umusanzu mu igenamigambi rirambye ry’imijyi binyuze mu guhuza n’ibishushanyombonera.

  • Uruhushya rwo Gutura mu nyubako ni iki?

Uruhushya rwo gutura ni inyandiko yemewe n’amategeko igaragaza ko inyubako runaka yujuje ibisabwa kandi ikwiriye guturwamo cyangwa gukoreshwa. Rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire (RHA) nyuma y’isuzuma rya nyuma rigaragaza ko iyo nyubako yujuje amategeko yose agenga imyubakire, imikoreshereze y’ubutaka, n’amabwiriza y’ubwirinzi. Uru ruhushya ni ngombwa kugira ngo inyubako ibe yakwemererwa guturwamo cyangwa gukoreshwa ibyo yagenewe.

  • Ni bande bemerewe gusaba uru ruhushya?

Abantu ku giti cyabo, amakoperative, n’ibigo byanditswe muri RDB.


  • Ni gute wasaba Uruhushya rwo Gutura mu nyubako

Sura urubuga rwa One Stop Center: onestopcentre.rdb.rw.


  • Ni ibiki ukeneye mbere yo gutangira gusaba?

Dore ibyo ukeneye byose:

  • Ugomba kugira konti. Uko wafungura konti, kanda hano

  • Nimero y’usora y’ikigo (TIN)

  • Nimero ya telefoni cyangwa imeyili (iyo ubishatse) kugirango wakire kandi ukurikirane amakuru yaho dosiye yawe igeze.


Igiciro  

Igihe cyo gutunganya dosiye 

Ubuntu

Iminsi 30 



  • Intambwe zikurikira ndetse nandi makuru 

  1. Igihe numero yo kwishyura imara:

  • Numero yo kwishyuriraho igomba kuba yishyuriweho mu gihe kitarenze amasaha 20.

  1. Icyemezo nuko Uruhushya ruzatangwa:

  • Nyuma yuko kwishyura bikunze, uzamenyeshwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, uzabasha kuba wakuramo icyangwombwa cyawe cyo kubaka ukoresheje nimero ya dosiye. 


  1. Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:





Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina