Iyi serivisi ni ingenzi cyane mu gutuma imishinga y’ubwubatsi yahinduwe yubahiriza amategeko, amabwiriza y’ubwirinzi, n’amategeko agenga imiturire, bityo igateza imbere iterambere ritekanye kandi riteguwe neza n’iyo byaba nyuma y’uko byemejwe bwa mbere. Itanga uburyo bworoshye bwo gusaba hifashishijwe ikoranabuhanga, kandi ikongera imitangire ya serivisi mu mucyo binyuze mu butumwa buhabwa abasaba muri ako kanya.
Gukosora umushinga ni iki?
Iyi serivisi iha abayikoresha uburyo bwo gusaba impinduka ku mishinga y’ubwubatsi yamaze kwemezwa, nk’impinduka ku gishushanyo, ku myubakire, cyangwa ku rugero rw’umushinga.
Ni bande bemerewe gusaba iyi serivisi?
Ikigo cyanditswe muri RDB
Ni gute wasaba gukosora umushinga?
Sura urubuga rwa One Stop Center: onestopcentre.rdb.rw.
Ni ibiki ukeneye mbere yo gutangira gusaba?
Dore ibyo ukeneye byose:
Ugomba kugira konti. Uko wafungura konti, kanda hano
Nimero y’usora y’ikigo (TIN)
Nimero ya telefoni cyangwa imeyili (iyo ubishatse) kugirango wakire kandi ukurikirane amakuru yaho dosiye yawe igeze.
Intambwe zikurikira ndetse nandi makuru
Gutunganya dosiye:
Nyuma yo kohereza dosiye, usaba ahabwa ubutumwa bumubwira aho ubusabe bugeze kuri uru rubuga. Iyo umwenjeniyeri atoranijwe, nyuma yuko asoje isusuzuma, uzahabwa ubumwa bw’ikoranabuhanga buvuga ko dosiye imeze neza kandi ushobora kuyohereza ku Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire (RHA) kugirango yemezwe bwanyuma.
Uburyo bwo kwishyura:
Kwishyura bishobora gukorwa mu buryo butandukanye. Kanda hano umenye amakuru yimbitse.
Itangwa ry’icyemezo cyangwa uruhushya :
Nyuma yuko kwishyura bikunze, uzamenyeshwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, uzabasha kuba wakuramo icyangwombwa cyawe cyo kubaka ukoresheje nimero ya dosiye.
Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:
Hamagara: +250788179100
Twandikire kuri imeyili : onestopcenter@irembo.com
Twandikire krui WhatsApp: 0792222220
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina