Serivisi yo Gusaba Ivugururwa ry’Uruhushya igenewe abantu ku giti cyabo n’ibigo bifite uruhushya rwo kubaka rushira igihe runaka, bakaba bifuza ko rwongererwa igihe.
Abasaba basabwa gutanga amakuru mashya ajyanye n’umushinga, maze Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire (RHA) kigasesengura ubusabe kugira ngo harebwe niba ibikorwa bigikurikiza amabwiriza agenga imyubakire, mbere yo gutanga uruhushya rw’inyongera.
Ni bande bemerewe gusaba uru ruhushya?
Abantu ki giti cyabo, ibigo by’ubucuruzi bifite ibyangombwa byo kubaka cyangwa ibyo kuvugurura.
Uko wasaba Ivugururwa ry’Uruhushya rwo Kubaka
Sura urubuga rwa One Stop Center: onestopcentre.rdb.rw
Ni ibiki ukeneye mbere yo gutangira gusaba?
Dore ibyo ukeneye byose:
Ugomba kugira konti. Uko wafungura konti, kanda hano
Nimero ya telefoni cyangwa imeyili (iyo ubishatse) kugirango wakire kandi ukurikirane amakuru yaho dosiye yawe igeze.
Intambwe zikurikira ndetse nandi makuru
Icyemezo nuko Uruhushya ruzatangwa:
Iyo ubusabe bwanyu bwemejwe, muzakira ubutumwa kuri imeyili mwatanze muri gusaba.
Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:
Hamagara: +250788179100
Twandikire kuri imeyili : onestopcenter@irembo.com
Twandikire krui WhatsApp: 0792222220
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina