Iyi serivisi ifasha ibitangazamakuru byo mu mahanga (abanyarwanda bahagarariye ikinyamakuru cyo mu Mahanga,Abanyamukuru bo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba(EAC), n’abanyamakuru b’abanyamahanga) gusaba no kwishyura uruhushya rwo gukorera umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.
Iyi serivisi itangwa n’Urwego rw'Igihugu rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC) binyuze kuri IremboGov.
Abemerewe gusaba iyi serivisi:
Abanyarwanda bahagarariye ikinyamakuru cyo mu Mahanga
Abanyamukuru bo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba(EAC),
Abanyamakuru b’abanyamahanga.
Amakuru y’ingenzi mbere yo gusaba
Abanyarwanda bahagarariye ikinyamakuru cyo mu Mahanga bagomba kuba bafite nomero y’indangamuntu y’igihugu, naho abanyamakuru b’abanyamahanga bagomba kugira nomero za pasiporo.
Imigereka isabwa:
Ifoto ya pasiporo,
Fotokopi y’ikarita y’itangazamakuru cyangwa ikarita ya serivisi,
Ibaruwa isaba yanditswe n’inzu y’itangazamakuru.
Icyitonderwa: Imigereka yose igomba kuba iri mu bwoko bwa JPG kandi ntigomba kurenza 1000 KB.
Abasaba bagomba kugira nomero ya telefone ikora, aderesi emeyili ikora, cyangwa byombi.
Igihe cyo gutunganya dosiye n’igiciro cyo gusaba iyi serivisi
Uko wasaba iyi serivisi
Sura urubuga rwa new.irembo.gov.rw maze winjire ukoresheje konti yawe y’Irembo.
Niba udafite konti, kanda hano kugira ngo umenye uko bikorwa.
Manuka ahanditse Itangazamakuru, uhitemo “Kwemerera Ibitangazamakuru byo mu Mahanga gukorera mu Rwanda”.
Hanyuma kanda kuri Saba kugira ngo utangire ubusabe bwawe.
Soma witonze Amabwiriza yo gufata amashusho n’amajwi ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hanyuma ushyire akamenyetso mu gasanduku kemeza ko wemeye hanyuma ukande kuri Komeza kugira ngo ukomeze gusaba. Ubusabe bwawe ntibushobora gukomeza mu gihe utabyemeje muri kariya gasanduku.
Andika Amakuru y’usaba n’amakuru y’uwo twahamagara. Amakuru y’usaba azaboneka kandi agaragazwe.
Andika amakuru y’isosiyete/ikigo nk’uko bisabwa, uyashyireho neza witonze.
Shyiramo amakuru y’umushinga akenewe.
Andika amakuru y’aho uherereye n’uwavugana nawe mu Rwanda.
Shyiramo amakuru y’ibikorwa wamuritse mbere.
Shyiraho inyandiko zisabwa mu buryo n’ingano ikwiriye. Kanda kuri Komeza kugira ngo wohereze ubusabe bwawe.
Genzura niba amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone cyangwa aderesi emeyili, ukande ku gasanduku ko kwemeza, hanyuma ukande ahanditse “Ohereza”.
Uzahabwa Kode yo kwishyuriraho (88….). Hanyuma ukande ahanditse “Ishyura”.
Usaba ahitamo uburyo bwo kwishyura. Kanda hano urebe andi makuru ku buryo bwo kwishyura.
Ibikurikira nyuma yo gutanga dosiye yawe
Nyuma yo gusaba no kwishyura neza binyuze kuri IremboGov, uzahabwa ubutumwa bugufi cyangwa imeyili yerekana ko kwishyura byagenze neza.
Dosiye yawe izahita yoherezwa k’Urwego rw'Igihugu rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC) kugira ngo itunganywe.
Nyuma y’uko umukozi w’ Urwego rw'Igihugu rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC) amaze gusuzuma no kwemeza, ikarita yanyu ya e-Accreditation izoherezwa kuri imeyili yanyu.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina









