Iyi serivisi yorohereza iyandikwa y'indangarubuga ya RW: Indangarubuga ya RW ni cyo kimenyetso cy'ibanze (ccTLD) cyerekana ko urubuga ari urwo mu Rwanda, RW ni ingenzi cyane ku bantu , ibigo by' ubucuruzi n'amashyirahamwe ashaka gushyiraho imikorere kumurongo
Serivisi itangwa ni Ikigo gifite mu nshingano kubungabunga indangarubuga y'u Rwanda(.RW) no kurengera inyungu zabakoresha interineti
Igihe dosiye imara iri gutunganywa: Iminota 5
Igiciro: Biterwa nicyo wahisemo
Kode yo kwishyura imara: Iminota 30
Ibisabwa:
Usaba aggombwa kuba afite muri konti y’irembo. Kanda hano umenye uko wafungura konti y’irembo.
.RW: Isabwa n’umuntu ku giti cye cyangwa ikigo gishaka indangarubuga ya RW
.CO.RW : Isabwa n’ibigo by’ubucuruzi.
.ORG.RW: Isabwa n’imiryango idaharanira inyungu cyangwa imiryango idashamikiye kuri leta.
.NET.RW: Isabwa n’ibigo bitanga serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga.
.COOP.RW : Isabwa na za koperative.
Kanda hano umenye uko wasaba iyi serivisi mu buryo boroshye:
1. Sura www.new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti
2. Uzuza nomero ya telefoni n’ijambo ry’ibanga ryawe maze ukande injira.
3. Munsi ya servise z’Serivisi z' Indangarubuga hitamo kwandikisha indangarubuga ya RW
4. Soma neza ibyerekeye serivisi maze ukandi SABA
5. Uzuza izina ry’urubuga ubwo ndetse n’igihe cyo kuyandikisha uhite ukanda komeza
6. Andika amakuru ajyanye n’ikigo, izina ry’ikigo, imeyili, nomero ya terefoni na aderesi, hitamo umujyi, kode y’iposita n’igihugu ikigo guherereyemo maze ukande “Gukomeza”
Icyitonderwa: Mu gihe uhisemo igihigu kitari u Rwanda wishyura mu madolari y'Amerika
7. Genzura ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone/imeyili, maze ukande kuri Emeza.
8. Uhita uhabwa kode yo kwishyura (88….), kanda kuri Ishyura. Maze wishyura ukoresheje bumwe mu buryo bukoroheye.
Icyitonderwa:
Nyuma yo kwishyura neza uzamenyeshwa ko indangarubuga ya ndikishijwe neza ushobora kuba wayikoresha
Ufite ikibazo wahamagara ESCIA Kuri 1330.
Iyi nyandiko yagufashije
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Twihanganire! Ntabwo twabashije kugufasha
Murakoze ku bitekerezo byanyu.
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina