Iyi nyandiko itanga amabwiriza arambuye y'intambwe ku yindi ku bijyanye no gufungura konti ku rubuga rw'IremboGov ruvuguruye.
Ibisabwa:
Abasaba bagomba kuba bafite indangamuntu y'u Rwanda yahujwe na nomero yabo wa telefoni.
Icyitonderwa: Kanda *125# kugira ngo umenye niba nomero yawe ya telefoni yarahujwe n'indangamuntu yawe.
Kurikira izi ntambwe zoroshye kugira ngo ufungure konti.
Jya kuri www.new.irembo.gov.rw maze ukande “Iyandikishe.”.
Hazahita haza paji nshya. Kurikiza inzira y'ibyiciro 3 kugira ngo ushyireho konti yawe.
Ohereza amakuru asabwa: Andika nomero yawe y'indangamuntu na nomero ya telefoni hanyuma ukande kuri Iyandikishe.
Icyitonderwa: Iyo ukanze kuri 'Iyandikishe', uba wemeje ko wemeye Amategeko mashya y'imikoreshereze, arimo n'amahame agenga amakuru y'ibanga ya IremboGov.
Kugenzura konti: kode yo kugenzura/ijambo ry'ibanga rikoreshwa incuro rimwe (OTP) ryoherezwa kuri nomero yawe ya telefoni binyuze mu butumwa bugufi. Shyiramo OTP maze ukande kuri Ohereza.
Hanga ijambo ry'ibanga ryawe: Shyiramo ijambo ryawe ry'ibanga rishya maze uryemeze. Hanyuma ukande kuri Hanga ijambo ry'ibanga rishya.
Ubu byatunganye! Uzakira ubutumwa bugufi (SMS) buturutse ku Irembo bwemeza ko konti yawe yafunguwe.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina