Uko wavugurura aderesi yawe ya e-P.O Box.

Breytt Wed, 18 Des kl 12:07 PM

Iyi serivisi yemerera abafite aderesi nkoranabuhanga (ePoBox) kongeresha igihe cy'ifatabuguzi rya aderesi yabo bwite cyangwa y’umwuga, kikongerwa umwaka umwe. Kuri aderesi zataye agaciro, igihe gishya gitangira ku itariki yo kwishyura. Kuri aderesi zigifite agaciro, kongera igihe gitangira ako kanya nyuma y'itariki izarangiriraho, bigatuma serivisi idahagarara.


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 5 kandi igiciro kizaterwa n’ibyo wahisemo. 


Ibisabwa:

  • Abasaba bagomba kuba bafite konti y’urubuga ruvuguruye rw’IremboGov.

  • Kanda hano umenye uko wafungura konti

  • Ibigo by'ubucuruzi bigomba kuba bifite TIN z'ubucuruzi zikora.

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo uvugurure aderesi yawe ya ePoBox.


  1. Sura www.new.irembo.rw maze winjire muri konti yawe. Kanda hano umenye uko wafungura konti nshya. 


  1. Uzahita ujyanwa kuri paji yo kwinjira. Shyiramo imyirondoro yawe yo kwinjiriraho (imeyili/nomero ya telefoni n'ijambo ry'ibanga) maze ukande ''Injira.''.


  1. Munsi y'icyiciro cy'Servisi z'iposita'' kanda kuri “Kuvugurura aderesi ya e-P.O Box”.


  1. Soma neza ibisobanuro bya serivisi maze ukande ''Saba'' kugira ngo utangize dosiye yawe.


  1. Shyiramo umwirondoro wa ePoBox harimo nomero ya telephone ijyanye na ePoBox yawe maze andi makuru azizana.

  2. Emeza ko amakuru ariyo ukande “Gukomeza”.


  1. Genzura amakuru ajyanye na dosiye yawe maze ushyireho nomero yawe ya telefoni na imeyili ushaka kujya wohererezwaho ubutumwa bugufi/imeyili bikumenyesha aho dosiye yawe igeze.

  2. Kanda ku kadirishya kugira ngo wemeze ko amakuru ari ukuri, hanyuma ukande “Gufungura Dosiye”


  1. Uzahita uhabwa nomero yo kwishyuriraho kugira ngo ubashe kwishyura. Kanda “Ishyura”


Icyitonderwa:

  • Numara kwishyura neza, uzabimenyeshwa nyuma y'iminota mike aderesi yawe ya e-PoBox yamaze kwandikwa, aha uzaba ushobora gukomeza ukagakoresha no kumanura icyemezo cyawe. 

  • Uramutse ufite ibibazo ibyo ari byo byose byerekeye umwirondoro wawe w'agasanduku k'iposita ko mu buryo bw'ikoranabuhanga, wavugisha ibiro by'Iposita kuri 0791956191.



Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina