Iyi serivisi ifasha abakiriya gusaba gusubizwa amazi yabo nyuma y’uko bayahagaritse cyangwa bayakatiwe.
Umukiriya agomba kubanza kwishyura amafaranga yose abereyemo ideni WASAC mbere yo gusaba serivisi yo gusubizwa amazi.
Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi n’Isuku (WASAC) binyuze ku IremboGov.
Ibyo ukeneye gutegura mbere yo gusaba:
Kugira ngo usabe iyi serivisi, ugomba kuba winjiye muri konti yawe kugira ngo byorohere kugenzura aho ubusabe bwawe bugeze no kurinda amakuru yawe. Niba utayifite, kanda hano urebe uburyo bwo kuyifungura.
Ugomba kugira nimero ya konteri ikora.
Igiciro n’igihe cyo gutunganya ubusabe
Intambwe ku yindi y’uko wasaba iyi serivisi
Sura urubuga rwa Irembo: new.irembo.gov.rw.
Injira ku rubuga rwa IremboGov.
Niba nta konti ufite, kanda hano urebe uko wayifungura.
2. Manuka ujye ahanditse icyiciro cya “Serivisi z'ibikorwaremezo” hanyuma ukande kuri “Gusaba gusubizwa amazi” kugira ngo ukomeze.
3. Kanda kuri Saba hanyuma utangire ubusabe.
4. Injiza nimero ya Konteri, hanyuma amakuru yawe ahite yiyuzuza ako kanya. Kanda mu kazu kemeza hanyuma ukande kuri “Komeza”.
6. Emeza ko amakuru ari ukuri, winjize nomero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya emeyili, uvivure mu kazu kemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.
7. Hazasohoka nomero yo kwishyura (itangizwa na 88…) uzakoresha mu kwishyura. Kanda kuri Ishyura.
8. Usaba ahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku makuru arambuye ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.
Ibikurikira nyuma yo kohereza ubusabe bwawe:
Intambwe ya 1: Nyuma yo kwishyura, ubusabe bwawe buzatunganywa n’Akarere cyangwa Umurenge wasabiyemo.
Intambwe ya 2: Iyo ubusabe bwawe bwemejwe, amazi yawe ahita asubizwaho neza.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina



