Iyi serivisi ihabwa imiryango ishingiye ku myemerere (FBOs) yifuza gushyiraho ishami rishya no kubona icyangombwa cyemewe cy'ishyirwaho ryaryo. Ishami ryerekeza ahantu umuryango wanditswe — nk'urusengero cyangwa umusigiti — wageneye gukoreramo ibikorwa byawo by'iyobokamana n'iby'ubuyobozi, bikaba birenze icyicaro gikuru cyawo.
Kugira ngo usaba yemererwe gusaba, agomba kubahiriza amategeko agenga imiryango y'iyobokamana, nk’uko biteganywa mu Itegeko N° 72/2018 ryo ku wa 31/08/2018 n'amabwiriza aryerekeye. Icyemezo cy’Itangizwa ry’ishami ni ikimenyetso cyemewe n’Inzego za Leta y’u Rwanda, cyemerera uwo muryango gukorera ku ishami ryavuzwe.
Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC) binyuze kuri IremboGov.
N’ibiki ukeneye mbere yo gutangira ubusabe?
Mbere yo gutangira gusaba, tegura inyandiko zikurikira:
Kopi y'icyangombwa cy'ubuzima bw'amategeko cyatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB).
Ibaruwa y'ubufatanye ku ishami rishyizweho bwa mbere mu Karere cyangwa mu Mujyi wa Kigali.
Kopi y'inyandiko y'inama y'urwego rw'ikirenga rw'umuryango yemeza ishyirwaho ry'ishami n'uhagarariye ishami, yashyizweho umukono na noteri.
Icyangombwa cy'uko umuryango udafitiye imyenda ikigo cy'imisoro cyatanzwe n'ikigo cy'imisoro.
Icyemezo cy'uko imisanzu y'ubwiteganyirize yishyuwe, cyatanzwe n'urwego rushinzwe ubwiteganyirize.
Imiterere y'ishami (organizational structure).
Imyirondoro y'uhagarariye ishami (CV yasinyweho).
Icyangombwa cyerekana ko uhagarariye ishami atigeze akatirwa n'inkiko (criminal record certificate).
Ibaruwa y'icyemezo cyo kwemera inshingano z'umwanya, yashyizweho umukono na noteri.
Ibaruwa isaba ishyirwaho ry'ishami, yandikiwe ubuyobozi bw'Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali, kopi ikagenzwa ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere RGB (yanditswe n'uhagarariye umuryango mukuru).
Inyandiko Zisabwa Zishingiye ku Bwoko bw'Impamyabumenyi:
Kopi y'impamyabumenyi mu by'iyobokamana yashyizweho umukono na noteri, yatanzwe n'ikigo cy'amashuri makuru cyangwa kaminuza byemewe.
Impamyabumenyi (ubwoko bwose) + icyangombwa cyemeza ko yize amasomo y'iyobokamana nibura amasaha 1,200, byatanzwe n'ikigo cy'amashuri makuru cyangwa kaminuza byemewe.
Intambwe zo Gusaba:
Kurikiza izi ntambwe zoroheje kugira ngo usabe iyi serivisi:
Sura new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti.
2. Mu cyiciro cy' 'Imiyoborere', hitamo 'Ishyirwaho ry'Ishami (ry'Urusengero/Umusigiti)'
3. Kanda kuri saba kugirango utangira ubusabe.
4. Uzuza imyirondoro y'usaba, harimo ibyangombwa bimuranga, Indangamuntu cyangwa Pasiporo, aderesi, imeyili na nimero ya telefone.
5. Uzuza imyirondoro y'umuryango mukuru n'iy'ishami nk'uko bisabwa
6. Ohereza inyandiko z’imigereka zisabwa mu buryo bukwiriye n'ingano ikwiriye, maze ukande kuri 'Komeza' kugira ngo ukomeze
7. Reba ko amakuru yatanzwe ari ukuri, shyiramo nimero ya telefone na/cyangwa imeyili, shyira akamenyetso mu gasanduku kemeza, hanyuma ukande 'Ohereza.'
8. Uzahabwa nimero y'ubusabe (C2....) kugira ngo ukurikirane uko dosiye yawe iri gutunganywa.
3. Ibikurikira nyuma yo gutanga/kohereza dosiye
Intambwe ya 1: Nyuma yo kohereza Ubusabe, buzagenzurwa na RGB ifatanyije n'Akarere ushaka gushingamo ishami ry'urusengero rwawe. Iki gikorwa cyo kugenzura gifatanyijwe kigenzura ko hubahirijwe ibisabwa ku rwego rw'igihugu no ku rwego rw'ibanze.
Intambwe ya 2: Nimara gusuzumwa no kwemerwa, icyangombwa kizoherezwa kuri iyi imeyili. Ushobora kandi kugikuramo igihe icyo aricyo cyose kuri IremboGov ukoresheje nimero y'ubusabe bwawe.
Icyitonderwa:
Menya neza ko watanze imeyili na nimero ya telefone bikora neza kugira ngo ukurikirane ubusabe bwawe.
Inyandiko z’imigereka ntizigomba kurenza 10 MB. Niba bibaye ngombwa, zihagarike mbere yo kuzohereza.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina