1. Ese ni iki ibaruwa y’ubufatanya bikorwa ku Mujyi/Karere muri Kigali isobanuye?
Ni ibaruwa yemewe n’amategeko ivuye mu karere cyangwa mu Mujyi wa Kigali ihamya ubufatanye ndetse n’ubushake mu gufatanya n’umuryango ushingiye ku myemerere kubikorwa utegenya. Igaragaza kugendera mu murongo w’inzego zibanze kandi isabwa cyane ku mpamvu z’ubugenzuzi ndetse niz’ubuyobozi.
Ushobora kuyisaba kumwe mu mpamvu zikurikira:
Gushinga, cyangwa Kubahiriza cyangwa Kunoza imikorere y’Itorero/Umusigiti
Gutangira ishami ry’Itorero/Umusigiti
Ibikorwa by’iterambere ry’Itorero/Umusigiti
Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) binyuze ku IremboGov
2. Ni iki ukeneye mbere yo gutangira ubusabe?
Uhagarariye mu mategeko agomba kuba afite imyaka 18 kuzamura.
Iki cyangombwa kimara imyaka 5. (Cyemwe n’amategeko)
Tegura ibi bikurikira:
Ibaruwa isaba ubufatanye
Gushyira umukono kuri kopi y’amategeko shingiro y’umuryango
Gushyira umukono wa noteri kuri kopi y'amahame remezo y'imyemerere.
Kugira igishushanyo mbonera cy'ibikorwa gihuye n'ibyo Akarere/Umujyi wa Kigali ga(u)shyira imbere mu mu bikorwa by’iterambere.
Izindi nyandiko zishobora gusabwa:
Icyangombwa cyemeza ko urusengero rwubatswe cyangwa ruzubakwa hakurikijwe amategeko y'ubwubatsi.
Inyandiko yerekana imikono yabashyigikiye umuryango (Excel. Urutonde rw'abasinyi bose).
Inyandiko yerekana imikono yabashyigikiye umuryango (PDF irimo imikono y'abasinyi bose).
Icyitonderwa: Umubare w’abayoboke ugomba kuba 1,000
3. Intambwe zo gusaba iyi serivisi
Kurikiza izi ntambwe zoroheje kugira ngo usabe iyi serivisi.
Sura new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti
Gana ku cyiciro cy' 'Imiyoborere,' hitamo 'Ibaruwa y’ubufatanye Itanngwa n’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali ku miryango y’imyemerere.'
Kanda kuri 'Saba' kugira ngo utangire ubusabe.
Mbere na mbere: Kuramo inyandiko-ngenderwaho ziri hepfo, uzuzuze, maze uzishyire mu gice cyagenewe ibyangombwa by’imigereka. Shyira akamenyetso mu gasanduku kugira ngo wemeze ko wemera amabwiriza. Kandi ukande kuri 'Komeza'
Uzuza imyirondoro y'uhagarariye umuryango, harimo ibyangombwa bimuranga (urugero: Indangamuntu cyangwa Pasiporo), aderesi, imeyili na nimero ya telefoni.
Uzuza imyirondoro y'umuryango, harimo ubwoko bw'umuryango w'iyobokamana (urusengero cyangwa umusigiti); shyiramo aderesi y'icyicaro gikuru, nimero ya telefone n'imeyili.
Tanga imyirondoro y'usaba n'impamvu asaba byavuzwe haruguru.
Ohereza inyandiko zisabwa mu buryo bukwiriye maze ukande kuri 'Komeza' kugira ngo ukomeze.
Reba ko amakuru yatanzwe ari ukuri, shyiramo nimero ya telefone na/cyangwa imeyili, shyira akamenyetso mu gasanduku kemeza, hanyuma ukande 'Ohereza'
Uzahabwa nimero y'ubusabe (C2....) kugira ngo ukurikirane uko dosiye yawe iri gutunganywa."
4. Ibikurikira nyuma yo gutanga/kohereza dosiye
Intambwe ya 1: Ubusabe bwoherezwa kuri RGB no ku Biro by'Akarere kugira ngo butunganywe.
Intambwe ya 2: Dosiye nimara gusuzumwa no kwemerwa, icyangombwa kizoherezwa kuri iyi imeyili. Ushobora kandi kugikuramo igihe icyo aricyo cyose kuri IremboGov ukoresheje nimero y'ubusabe bwawe.
Icyitonderwa:
Menya neza ko watanze imeyili na nimero ya telefone bikora neza kugira ngo ukurikirane ubusabe bwawe.
Inyandiko zometseho ntizigomba kurenza 10 MB. Niba bibaye ngombwa, zihagarike mbere yo kuzohereza.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina