Uko wasaba guhabwa umuyoboro w’amazi

Breytt Thu, 4 Des kl 5:28 PM

Iyi serivisi ifasha abaturage gusaba guhabwa umurongo mushya w’amazi.

Iyi serivisi itangwa na n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe Amazi n'Isuku (WASAC) binyuze ku IremboGov.


Icyitonderwa: Ubu, iyi serivisi iri guhabwa abasaba bafite ubutaka buherereye mu mujyi wa Kigali gusa.

Ibyo ukeneye gutegura mbere yo gusaba:

  • Kugira ngo usabe iyi serivisi, ugomba kuba winjiye muri konti yawe kugira ngo byorohe kugenzura ubusabe bwawe no kurinda amakuru yawe. Niba utayifite, kanda hano urebe uburyo bwo kuyifungura.

  • Umuntu ku giti cye agomba gutanga kimwe muri ibi bikurikira:

  • Indangamuntu (ku Banyarwanda)

    • Indangamuntu y’Umunyarwanda

    • Indangampunzi yo mu Rwanda

    • Indangamuntu y’umunyamahanga uba mu Rwanda

  • Nomero ya Pasiporo (ku batari Abanyarwanda)

  • Ibigo by'ubucuruzi n’ibigo bya Leta bisabwa kugira Nomero y’Iranga usora (TIN) ikora.

  • Na nomero ya UPI


  • Igiciro n’igihe cyo gutunganya ubusabe 


Igiciro

Igihe cyo gutunganya ubusabe 

20,000 RWF

Iminsi 5 y’akazi


Intambwe ku yindi y’uko wasaba iyi serivisi

  1. Sura urubuga rwa Irembo: new.irembo.gov.rw. Injira ku rubuga rwa IremboGov. 

  • Niba nta konti ufite, kanda hano urebe uko wayifungura.



2. Manuka ujye ahanditse icyiciro cya “Serivisi z'ibikorwaremezo” hanyuma ukande kuri “Gusaba Guhabwa amazi” kugira ngo ukomeze.

3. Kanda kuri Saba hanyuma utangire ubusabe.



4. Mbere na mbere banza ukuremo unasome amasezerano agenga itangwa ry’amazi. Niba wemeye, kanda “ Ndabyemeye ”, hanyuma ukande kuri “ Komeza ” kugira ngo ukomeze.


5. Hita gusaba nk’”umuntu ku giti cye,ubucuruzi cyangwa  ikigo cya leta bitewe n’ikiciro ubarizwamo. Hanyuma wuzuze amakuru asabwa.


6. Injiza amakuru y’aho atuye nkuko bisabwa kuva ku ntara kugeza ku mudugudu.


7. Uzuza amakuru ajyanye n’imikoreshereze, nk’ikigero cy’amazi ukoresha, ingano y’amazi ukoresha, ndetse na nimero ya UPI y’ikibanza/urugo.


8.  Emeza ko amakuru yatanzwe ari ukuri, injiza nomero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeyili, uvivure mu kazu kemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.

 9.  Uzakira imeyili cyangwa SMS yemeza ko ubusabe bwawe bwoherejwe, harimo n’umubare w’ubusabe (utangizwa na B2…..) uzifashisha mu gukurikirana ubusabe bwawe.

  • Intambwe zikurikira nyuma yo kohereza ubusabe bwawe

Intambwe ya 1: Ubusabe bwoherezwa mu murenge wasabye kugira ngo ubutunganye.

 Intambwe ya 2: Iyo ubusabe bwawe bwahawe ibyemezo by’agateganyo, barabugusubiza kugira ngo wongereho fagitire ya EBM hanyuma wongere wohereze.



 Intambwe ya 3: Iyo fagitire ya EBM imaze kwemezwa, uhabwa ubutumwa bukwemerera kwishyura hanyuma ugahitamo uburyo bwo kwishyura bukunogeye. [Kanda hano urebe ibisobanuro birambuye ku buryo bwo kwishyura.]

 Intambwe ya 4: Nyuma yo kwishyura, uhabwa ubutumwa bwemeza ko konteri izashyirwaho mu minsi ibiri y’akazi.

 Intambwe ya 5: Iyo ishyirwaho rya konteri rirangiye, uhabwa ubutumwa bwa nyuma bubyemeza.


Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina