Iyi serivisi ifasha abakiriya ba WASAC basanzwe bafite konteri gusaba kongererwa indi/izindi konteri z’amazi. Konteri isanzwe igomba kuba nta deni ifite.
Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi n’Isuku (WASAC) binyuze ku IremboGov.
Icyitonderwa: Ubu, iyi serivisi iri guhabwa abasaba bafite ubutaka buherereye mu mujyi wa Kigali gusa.
Ibyo ukeneye gutegura mbere yo gusaba:
Kugira ngo usabe iyi serivisi, ugomba kuba winjiye muri konti yawe kugira ngo byorohere kugenzura ubusabe bwawe no kurinda amakuru yawe. Niba utayifite, kanda hano urebe uko wayifungura.
Ugomba kugira nimero ya Konteri.
UPI y’ikibanza/urugo usabira kongererwa Konteri.
Intambwe ku yindi y’uko wasaba iyi serivisi
Sura urubuga rwa Irembo: new.irembo.gov.rw.
Injira ku rubuga rwa IremboGov.
Niba nta konti ufite, kanda hano urebe uko wayifungura.
2. Manuka ujye ahanditse icyiciro cya “ Serivisi z’ibikorwaremezo” hanyuma ukande kuri “ Gusaba Konteri y’inyongera” kugira ngo ukomeze.
3. Kanda kuri Saba hanyuma utangire ubusabe.
4. Mbere na mbere banza ukuremo unasome amasezerano. Niba wemeye, kanda ku “ Ndabyemeye ”, hanyuma ukande kuri “ Komeza ” kugira ngo ukomeze.
5. Injiza nimero ya Konteri, hanyuma amakuru yawe ahite yiyuzuza ako kanya. Kanda mu kazu kemeza hanyuma ukande kuri “Komeza”.
6. Emeza ko amakuru yatanzwe ari ukuri, injiza nomero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeyili, uvivure mu kazu kemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.
7. Uzakira imeyili cyangwa SMS yemeza ko ubusabe bwawe bwoherejwe, harimo n’umubare w’ubusabe (utangizwa na B2…..) uzifashisha mu gukurikirana ubusabe bwawe.
Intambwe zikurikira nyuma yo kohereza ubusabe bwawe
Intambwe ya 1: Ubusabe bwoherezwa mu murenge wasabye kugira ngo ubutunganye.
Intambwe ya 2: Iyo ubusabe bwawe bwahawe ibyemezo by’agateganyo, barabugusubiza kugira ngo womekeho fagitire ya EBM hanyuma wongere wohereze.
Intambwe ya 3: Iyo fagitire ya EBM imaze kwemezwa, uhabwa ubutumwa bukwemerera kwishyura hanyuma ugahitamo uburyo bwo kwishyura bukunogeye. [Kanda hano urebe ibisobanuro birambuye ku buryo bwo kwishyura].
Intambwe ya 4: Nyuma yo kwishyura, uhabwa ubutumwa bwemeza ko konteri izashyirwaho mu minsi ibiri y’akazi.
Intambwe ya 5: Iyo ishyirwaho rya konteri rirangiye, uhabwa ubutumwa bwa nyuma bubyemeza.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina





