Iyi serivisi yemerera abafite aderesi nkoranabuhanga (ePoBox) guhindura ahantu aderesi yabo bwite cyangwa iy’umwuga ishamikiye, Gutyo bagashobora kwakira no gucunga amabaruwa na ma paki yabo murindi shami ritandukanye ry’iposita. Kugira ngo serivisi ikomeze gukorwa neza, guhindura ishami ry’iposita bishobora gukorwa rimwe gusa mu gihe cy’amezi atatu.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminota 5 kandi serivisi Ntiyishyurwa.
Ibisabwa:
Abasaba bagomba kuba bafite konti maze bakinjiramo.
Kanda hano umenye uko fangura konti yawe.
Ibigo by'ubucuruzi bigomba kuba bifite TIN z'ubucuruzi zikora.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo uhindure aderesi yawe y'agasanduku k'ikoranabuhanga.
Sura www.new.irembo.rw maze winjire muri konti yawe.
Uzahita ujyanwa kuri paji yo kwinjira. Shyiramo imyirondoro yawe yo kwinjiriraho (imeyili/nomero ya telefoni n'ijambo ry'ibanga) maze ukande ''Injira.''.
Hitamo “Hindura ishami ry’iposita rya e-P.o Box
Soma ibisobanuro bya serivisi maze ukande ''Saba ubu'' kugira ngo utangize dosiye yawe.
Shyiramo nomero yawe ya telefoni hanyumaamakuru y'usaba dosiye azahita agaragara munsi Hitamo ishami ry'iposita rishya.
Hanyuma ukande kuri "Komeza.".
Genzura maze wemeze amakuru. Hanyuma, shyiraho nomero yawe ya telefoni na imeyili ushaka kujya wohererezwaho ubutumwa bugufi/imeyili bikumenyesha aho dosiye yawe igeze.
Kanda ku kadirishya kugira ngo wemeze ko amakuru ari ukuri, hanyuma ukande Kora dosiye.
Uzahita uhabwa nomero yo kwishyuriraho kugira ngo ubashe kwishyura. Kanda ''Ishyura maze wohereze.''
Icyitonderwa:
Numara kwishyura neza, uzabimenyeshwa nyuma y'iminota mike. aha uzaba ushobora gukomeza ukagakoresha no kumanura icyemezo cyawe.
Uramutse ufite ibibazo ibyo ari byo byose byerekeye umwirondoro wawe w'agasanduku k'iposita ko mu buryo bw'ikoranabuhanga, wavugisha ibiro by'Iposita kuri 0791956191.
Iyi nyandiko yagufashije
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Twihanganire! Ntabwo twabashije kugufasha
Murakoze ku bitekerezo byanyu.
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina