Iyi serivisi, itangwa na Iposita, yemerera abantu n’ ibigo mu Rwanda kubona aderesi ya ePoBox mu buryo bworoshye kandi bwizewe. Abafite numero ya telefoni yemewe y’u Rwanda bashobora kwandikisha byihuse aderesi y’iposita y’ikoranabuhanga
Igihe cyo gutunganya dosiye ni umunsi 1 w'akazi kandi igiciro gishingira ku bwoko bwa dosiye: 8,000 FRW ku basaba nk'abantu ku giti cyabo na 15,000 FRW kuri dosiye zoherejwe mu izina ry'ikigo cy'ubucuruzi.
Ibisabwa:
Abasaba bagomba kuba bafite konti z’urubuga rw’Irembo.
Kanda hano umenye uko wafunguza konti y’Irembo
Ibigo by'ubucuruzi bigomba kuba bifite TIN z'ubucuruzi zikora.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero y’Indangamuntu
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo wandikishe agasanduku k'iposita ko mu buryo bw'ikoranabuhanga.
Sura www.new.irembo.rw maze winjire muri konti yawe. Kanda hano umenye uko wafungura konti nshya.
Uzahita ujyanwa kuri paji yo kwinjira. Shyiramo imyirondoro yawe yo kwinjiriraho (imeyili/nomero ya telefoni n'ijambo ry'ibanga) maze ukande ''Injira.''.
Munsi y'icyiciro cy'Servisi z'iposita'' kanda kuri “Kwandikisha aderesi ya e-P.O Box”.
Soma ibisobanuro bya serivisi neza maze ukande “Saba” kugira ngo utangire dosiye yawe.
Shyiramo nomero yawe ya telefoni hanyuma uhitemo Icyiciro cy'usaba (Umuntu ku giti cye cyangwa ikigo). Igiciro kizahita kigaragaaza ahagana hasi.
Gusaba nk'umuntu ku giti cye: Shyiramo nomero y’indangamuntu, amazina n'itariki yawe y'amavuko
Gusaba nk'ikigo cy'ubucuruzi: Shyiramo TIN y'ikigo cy'ubucuruzi hanyuma amakuru, harimo amazina, imeyili, na nomero ya telefoni, bizahita bigaragara.
Hitamo ishami ry'iposita wifuza, hanyuma ukande ''Komeza.''.
Genzura amakuru washyizemo hanyuma ushyiremo nomero yawe ya telefoni na imeyili ushaka kujya wohererezwaho ubutumwa bugufi/imeyili bizakumenyesha aho dosiye yawe igeze.
Kanda ku kadirishya kugira ngo wemeze ko amakuru ari ukuri, hanyuma ukande Kora dosiye.
Uzahita uhabwa nomero yo kwishyuriraho kugira ngo ubashe kwishyura. Kanda ''Ishyura” maze wohereze.
Icyitonderwa:
Numara kwishyura neza, uzabimenyeshwa nyuma y'iminota mike ko aderesi ya ePoBox yabonetse ukaba wayikoresha ukanashobora kumanura icyemezo cyawe. Uramutse ufite ibibazo ibyo ari byo byose byerekeye umwirondoro wawe w'agasanduku k'iposita ko mu buryo bw'ikoranabuhanga, wavugisha ibiro by'Iposita kuri 0791956191.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina