Iyi nyandiko itanga amabwiriza arambuye y'intambwe ku yindi yo guhindura ijambo ryawe ry'ibanga ku IremboGov nshya bitewe n'impamvu zitandukanye, nko kwibagirwa cyangwa ibibazo by'umutekano.
Ibisabwa:
Kugira ngo ahindure ijambo ry'ibanga, usaba ashobora gukoresha:
imeyili
nomero ya telefoni yo mu Rwanda yahujwe na nomero y'indangamuntu.
Icyitonderwa: Kanda *125# kugira ngo urebe niba nomero yawe ya telefoni ihura na nomero y'indangamuntu yawe.
Kurikira izi ntambwe zoroshye kugira ngo uhindure ijambo ry'ibanga rya konti yawe:
Jya kuri new.irembogov.rw maze ukande ku ihuza ryo “Kwinjira ”.
Uzahita ujyanwa kuri paji yo kwinjira. Kanda ku ihuza rya "Wibagiwe ijambo ry'ibanga".
Ijambo ry'ibanga rikoreshwa inshuro imwe (OTP) rizoherezwa kuri imeyili cyangwa nomero ya telefoni bitewe n'amahitamo yawe. Hanyuma ukande kuri "Hindura ijambo ry'ibanga."
Shyiramo ijambo ry'ibanga rikoreshwa inshuro imwe (OTP) ryoherejwe kuri nomero yawe ya telefoni cyangwa imeyili. Kanda kuri "Komeza".
Kanda kuri "Hindura ijambo ry'ibanga" nyuma yo kwemeza ijambo ryawe ry'ibanga.
Nubona iyi sikirini uzaba wamaze guhindura ijambo ry'ibanga neza kandi uzaba ushobora kwinjira ukoresheje ijambo ry'ibanga rishya.
Ongera usure urubuga rw'IremboGov ruvuguruye kuri new.irembogov.rw maze winjire ukoresheje ijambo ry'ibanga rishya washyizeho.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina