Ibibazo bikunda kubazwa ku kwandikisha indangarubuga rikoresha .rw.

Breytt Thu, 20 Feb kl 4:44 PM


  1. Izina ry'indangarubuga ni iki?

Izina  ndangarubuga   ni   aderesi   abakoresha   interineti   banyuraho   basura   urubuga   rwawe.   Ni   ryo rikoreshwa mu kwigaragaza no kwimenyekanisha kuri Interineti. Nicyo gice cya mbere nyuma ya www mw’izina ry’urubuga (urugero: ricta.org.rw). Ni nacyo gice cya nyuma gikurikira ikimenyetso cya @ muri aderesi ya email (urugero: infodesk@ricta.org.rw). Izina ndangarubuga ni ingirakamaro mu bucuruzi,gukoresha email, n'ibindi

  1. Ninde wemerewe  kwandikisha izina ndangarubuga rikoresha .RW?

Umuntu ku giti cye cyangwa ikigo bashobora kwandikisha izina ndangarubuga rikoresha .RW Ntibisaba kuba utuye aha n’aha cyangwa ufite ubwenegihugu ubu n’ubu. Ibi bisobanuye ko ibigo by’ubucuruzi,abantu   ku   giti   cyabo,   ibigo   bitandukanye   byo   mu   Rwanda  cyangwa   ahandi   hose   kw’isi   bashobora kwandikisha izina ndangarubuga rikoresha .RW

  1. Kuki ari ngombwa ko mpitamo izina ndangarubuga rikoresha .RW?

Izina ndangarubuga rikoresha .RW rigaragaza ko ubucuruzi bwawe butewe ishema no kuba ari ubwo mu Rwanda cyangwa bufite aho buhuriye n’u Rwanda, bigufasha mu kubaka icyizere no kwemerwa ku isoko ry’imbere mu gihugu.

  1. Kwandikisha indangarubuga rikoresha .RW bifata igihe kingana iki?

Igikorwa cyo kwandikisha mu busanzwe kirihuta, kenshi kigafata gusa iminota mike (iminota 5) igihe kwishyura bimaze kwemezwa.

  1. Izina ndangarubuga rikoresha .RW ryo ku rwego rwa mbere ni iki? 

Umwanya w’izina ndangarubuga rikoresha .RW ryo ku rwego rwa mbere ukwemerera kwandikisha izina rimwe imbere ya .RW. Urugero: izinaryikigo.rw

  1. Izina ndangarubuga rikoresha RW ryo ku rwego rwa kabiri ni iki?

Umwanya w’izina ndangarubuga rikoresha RW ryo ku rwego rwa kabiri ukwemerera kwandikisha ibice bibiri b’izina imbere ya RW. Urugero: izinaryikigo.co.rw cyangwa izinaryikigo.org.rw.

  1. Ni izihe .RW zo ku rwego rwa kabiri?

  • co.rw – ku bigo by'ubucuruzi

  • org.rw– ku bigo bidaharanira inyungu cyangwa imiryango itari iya leta

  • net.rw – ku bigo by'ubucuruzi by'itumanaho

  • gov.rw – ku bigo bya leta. Bisaba inyandiko zishyigikira kandi zishobora gusa kwandikwa binyuze muri AOS - https://aos.rw

  • ac.rw – ku bigo by'uburezi byo hasi, ibyisumbuye n'iby'amashuri makuru - Isaba inyandiko zishyigikira zitangwa na HEC, NESA, MINEDUC, cyangwa ikigo cy'igihugu cy'imyigishirize y'imyuga n'ubumenyi ngiro.

  • coop.rw – ku makoperative – bisaba inyandiko zishyigikira zitangwa n'ikigo cy'igihugu cy'amakoperative (RCA).




  1. Indangarubuga riikoresha .RW igura amafaranga angahe?

Ubwoko bw'indangarubuga

FRW

EUR

USD

Indangarubuga y'icyiciro cya mbere (TLD) – RW

urugero: yourcompanyname.rw

15.000

10.52

10.82

Indangarubuga y'icyiciro cya kabiri (SLD) 

urugero: yourcompanyname.co.rw, yourcompanyname.net.rw, yourorganisationname.org.rw, yourschoolname.ac.rw

yourcooperativename.coop.rw 



9,000



6.31



6.49

Zirikana ko ibi biciro byishyurwa mu gihe cy'umwaka mu kwandikisha ndetse no kuvugurura


  1. Byagenda bite niba izina ry'indangarubuga nifuza ryaramaze gufatwa?

Niba izina ry'indangarubuga ryaramaze gufatwa, uzashakisha andi mazina ashoboka ahari.

  1. Iyo nandikishije indangarubuga, ese iba iyanjye igihe cyose?

Mu busanzwe iyo wandikishije urubuga, uba urwandikishije mu igihe cy'ibanze cy'umwaka 1 cyangwa kugera ku myaka 10. Nyuma y'igihe cy'ibanze, ugomba kongera kwandikisha urubuga rwawe binyuze kuri registrar wawe (ohereza email kuri info@esicia.com cyangwa uhamagare: 1330 / +250 (0)78-830-1700). Urubuga rwawe ruzakomeza kuba urwawe igihe cyose warwandikishije kandi rukora

  1. Nakwishyura angahe ndamutse nifuza kwandikisha indangarubuga igihe kirenze umwaka umwe.

No of Years

2

3

4

5

6

7

8

9

10

Indangarubuga y'icyiciro cya mbere (RWF)

28,500

41,625

54,300

67,500

81,000

94,500

108,000

121,500

135,000

Indangarubuga y'icyiciro cya mbere (USD)

20.57

30.04

39.18

48.71

58.45

68.19

77.93

87.67

97.42

Indangarubuga y'icyiciro cya mbere (EUR)

19.99

29.19

38.08

47.33

56.80

68.19

77.93

85.20

94.67

Indangarubuga y'icyiciro cya kabiri  (RWF)

17,100

24,975

32,580

40,500

48,600

56,700

64,800

72,900

81,000

Indangarubuga y'icyiciro cya kabiri  (USD)

12.34

18.02

23.51

29.22

35.07

40.91

46.76

52.60

58.45

Indangarubuga y'icyiciro cya kabiri  (EUR)

11.99

17.51

22.85

28.40

34.08

39.76

45.44

51.12

56.80


Zirikana ko ibi biciro byishyurwa mu gihe cy'umwaka mu kwandikisha ndetse no kuvugurura.


  1. Ni ubuhe buryo bwo kwishyura bwemerwa mu kwandikisha urubuga?

Ushobora gukoresha uburyo butandukanye bwo kwishyura, burimo amakarita ya banki, MTN/Airtel mobile money, ndetse no kohererezanya amafaranga kuri banki.kanda hano umenye uko wakwishyura intambwe ku yindi.

  1. Mu gihe nshaka guhindura imyirondoro nabigenza gute?

Wegera abashinzwe gufasha abakiriya. Wakohereza  imeyili kuri info@esicia.com cyangwa ugahamagara: 1330 / +250 (0)78-830-1700 ugahabwa ubufasha.

  1. Bigenda bite iyo igihe nandikishije urubuga kirangiye?

Wakira ubutumwa kuri email bukumenyesha ko ugomba kuvugurura. Mu gihe utavuguruye, urubuga rwawe rusubizwa kw’isoko rukaba rwafatwa n’undi.


Iyi nyandiko yagufashije

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Twihanganire! Ntabwo twabashije kugufasha

Murakoze ku bitekerezo byanyu.

Tumenyeshe uko twavugurura iyi mfasha nyigisho!

Dusangize ibitekerezo byawe hano
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina