Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yashyizeho serivisi igamije kongera umucyo mu mikorere, no korohereza abaturage gutanga ibirego cyangwa ibibazo byabo mu buryo bwihuse kandi bworoshye.
Iyi serivisi ifasha Abanyarwanda, Abanyamahanga n’impunzi gutanga ibirego cyangwa gusaba ubufasha binyuze kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) hifashishijwe urubuga rw’IremboGov.
Iyi serivisi itangwa kandi ikanategurwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) binyuze kuri IremboGov.
Impamvu zatuma usaba iyi serivisi
Gutanga ibibazo cyangwa ibirego bijyanye n’imikorere y’inzego z’ibanze kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Gusaba ubufasha cyangwa ubujyanama ku bibazo by’umuryango ndetse niby’umuturage ku giti cye.
Kugira ngo ibibazo byabo bisubizwe mu buryo bweruye kandi burimo umucyo.
Kuvugana na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu utiriwe ujya ku biro.
Gutanga umusanzu mu kunoza imitangire ya serivisi no guteza imbere imiyoborere myiza.
Ibyo ugomba kumenya mbere yo gusaba
Mbere yo gusaba iyi serivisi, ugomba kuba ufite kimwe muri ibi byangombwa bikurikira:
Indangamuntu Nyarwanda
Ikarita y’umunyamahanga
Indangampunzi
Pasiporo igifite agaciro
Ugomba kandi kuba ufite nomero ya telefone cyangwa aderesi ya imeyiliikora, kugira ngo ubashe gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze no kwakira ubutumwa bubwerekeye.
Intambwe zo Kwiyandikisha gutanga ikirego cy'umuturage
Sura urubuga rwa new.irembo.gov.rw maze winjire ukoresheje konti yawe y’Irembo.
Niba udafite konti, kanda hano kugira ngo umenye uko wayikora.
Mu cyiciro cy’Imiyoborere, hitamo “Kwiyandikisha gutanga ikirego cy’umuturage”.
Hanyuma ukande kuri Saba kugira ngo utangire ubusabe bwawe.
Injiza imyirondoro y’usaba serivisi, uhitemo igitsina, hanyuma wuzuze amakuru ya telefone n’ubundi buryo twakoresha tubakeneye.
Wuzuze ibyerekeye ikirego ndetse n’aho ikibazo cyabereye.
Ohereza inyandiko cyangwa ifoto yose ishyigikira ikibazo watanze.
Emeza ko amakuru yose ari yo,hanyuma winjize nomero ya telefone na/ cyangwa emeyili, wemeze mu gasanduku k’amakuru, hanyuma ukande kuri Ohereza.
nomero y’ubusabe (C……), ushobora gukoresha kugirango ukurikirane aho ubusabe bwawe bugeze.
N’iki Wakwitega nyuma yo kohereza ubusabe bwawe?
Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe binyuze kuri IremboGov, uzahabwa ubutumwa bwemeza ko bwakiriwe, binyuze kuri SMS cyangwa emeyili.
Ikibazo cyawe nikimara gukemurwa, uzahamagarwa cyangwa wakire ubutumwa bwemeza ko igisubizo ku kibazo cyawe cyatanzwe.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina





