Ibibazo bikunze kubazwa kuri serivisi yo Kwemerera Ibitangazamakuru byo mu Mahanga gukorera mu Rwanda

Breytt Wed, 10 Des kl 6:59 PM

Kugira ngo tubafashe gusobanukirwa neza uko serivisi yo Kwemerera Ibitangazamakuru byo mu Mahanga gukorera mu Rwanda isabwa, hano hari bimwe mu bibazo bikunze kubazwa n'ibisubizo byabyo :

  1. Ni bande bemerewe gusaba iyi serivisi:

  • Abanyarwanda bahagarariye ikinyamakuru cyo mu Mahanga

  • Abanyamukuru bo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba(EAC),

  • Abanyamakuru b’abanyamahanga.

  1. Iyi servisi itangwa n’ikihe kigo?

Iyi serivisi itangwa n’Urwego rw'Igihugu rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC)


  1. Ni iyihe migereka y’ingenzi isabwa ?

    Abasaba iyi serivisi bagomba kuba bafite:

  • Ifoto ya pasiporo.

  • Fotokopi y’ikarita y’itangazamakuru cyangwa ikarita ya serivisi.

  • Ibaruwa isaba yanditswe n’inzu y’itangazamakuru.

  1. Ni ubuhe bwoko bw’imigereka yemewe ?
    Imigereka yose igomba kuba iri mu bwoko bwa JPG kandi ntigomba kurenza 1000 KB.

  2. Ni ibihe byangombwa bisabwa?

  • Abanyarwanda bahagarariye ikinyamakuru cyo mu Mahanga bagomba kuba bafite nomero y’indangamuntu y’igihugu.

  • Abanyamakuru b’abanyamahanga bagomba kugira nomero za pasiporo.

  1. Gutunganya ubusabe bifata igihe kingana gute?
    Igihe cyo gutunganya ubusabe ni iminsi 3.

  2. Igiciro cyo gusaba iyi serivisi

  • Abanyarwanda bahagarariye ikinyamakuru cyo mu Mahanga n’abanyamukuru bo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba(EAC) bishyura $30.

  • Abanyamakuru b’abanyamahanga bishyura $100.

  1. Ni iki kiba nyuma yo kohereza no kwishyura ubusabe kuri IremboGov ?
    Uzakira ubutumwa bugufi cyangwa emeyili yerekana ko wishyuye. Ubusabe bwawe buzoherezwa k’Urwego rw'Igihugu rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC) kugira ngo butunganywe. Bifata igihe cy’iminsi 3.

  2. Nzakira nte ikarita yanjye inyemerera gukorera ibitangazamakuru byo mu mahanga ?
    Nyuma y’uko umukozi w’ Urwego rw'Igihugu rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC)  amaze gusuzuma no kwemeza, ikarita yanyu ya e-Accreditation izoherezwa kuri imeyili yanyu.

  3. Nakora iki mu gihe  ubusabe bwanjye butinze bukarenza iminsi 3 ?
    Mu gihe ubusabe bwawe butinze, wahamagara kuri 9099 cyangwa ukohereza imeyili kuri support@irembo.com kugira ngo uhabwe ubufasha.

  4. Ese ngomba gufungura konti y’IremboGov kugira ngo nsabe ?
    Yego,Abasaba iyi serivisi bagomba kuba bafite konti y’IremboGov kugira ngo babashe gusaba serivisi yo Kwemerera Ibitangazamakuru byo mu Mahanga gukorera mu Rwanda. Kanda hano kugira ngo umenye uko wayifungura.

  5. Ni nde nahamagara mu gihe nkeneye andi makuru cyangwa ubufasha ?
    Ukeneye ubufasha wahamagara kuri 9099 cyangwa ukohereza imeyili kuri support@irembo.com kugira ngo bagufashe..

Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina